Village Kankobwa

M23 iremeza ko yafashe umujyi wa Rubaya hamwe mu hacukurwa Coltan nyinshi ku isi.

Yagize ati: “Twebwe gufata aho hantu [Rubaya] si ukubera imari ihari, hoya, ni ku mpamvu yo kwirukana umwanzi…ufite intego imwe yo gukora jenoside. “Icyo twe twakoze ni ukubahagarika no kubirukana bakajya kure, iby’amabuye y’agaciro ari aho twe ntibitureba, icyo tugamije ni ukurokora ubuzima bw’abantu”. Voltaire Sadiki ukuriye sosiyete sivile ya Masisi yabwiye abanyamakuru ko M23 yafashe umujyi wa Kibaya kuva ejo, “ndetse bakoresheje inama n’abaturage babasaba ko abafite imbunda bazibazanira bakikomereza ibikorwa byabo by’ubucukuzi”. Sadiki yemeza ko hari n’abaturage bahunze kubera imirwano y’ejo. Umuvugizi wa guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, ari nawe muvugizi w’ingabo za leta muri iyo ntara yabwiye abanyamakuru ko aza kuduha amakuru nyuma ku bivugwa kuri Rubaya. Rubaya yafashwe mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ari i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rwaranzwe no kwamagana ibitero bya M23, no gushinja u Rwanda gufasha M23 no gusaba Ubufaransa kurufatira ibihano. Kuki Rubaya ari ingenzi? Rubaya ni agace k’imisozi y’icyatsi kibisi ya Masisi, ariko ibice bimwe by’iyi misozi byuzuyeho ibinogo binini n’ibirundo byinshi by’ibitaka kubera ubucukuzi bwa coltan bukorerwa aha hantu. Uyu mujyi uri ku rugendo rw’amasaha agera kuri abiri n’imodoka mu mihanda y’ibitaka ugana iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma. Ni umujyi muto uri hagati mu cyaro cy’i Masisi ariko usa n’uteye imbere kandi

Centre ya Rubaya ku ifoto yo mu 2020

Umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23 yabwiye abanyamakuru ko bafashe umujyi wa Rubaya muri teritwari ya Masisi – hamwe mu hantu hacukurwa coltan nyinshi ku isi. Ingabo za leta ntacyo ziravuga ku bitangazwa na M23.

Imirwano ikomeye yashyamiranyije inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta kuwa kabiri umunsi wose yasize hari abaturage ba Rubaya bava mu babo nk’uko umwe mu bagize sosiyete sivile ya Masisi yabibwiye abanyamakuru.

Amakuru avuga ko M23 yafashe umujyi wa Rubaya nimugoroba kuwa kabiri, ariko mu gitondo kuwa gatatu humvikanye imirwano mu nkengero z’uyu mujyi wo muri teritwari ya Masisi.

Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Col Willy Ngoma yabwiye abanyamakuru ko bafashe Rubaya, ahakana ko bafashe uyu mujyi bagamije kubona inyungu nini ziva mu bucukuzi bwa coltan yaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top