Village Kankobwa

Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa bamaze imyaka umunani babana, Niyonshuti Yannick wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Killaman ku itariki 2 Werurwe 2024, yasabye anakwa Umuhoza Shemsa.

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman yakoze ubukwe bw’igitangaza bwamutwaye akayabo ka miliyoni 60 FRW nkuko yabyiyemereye. Ubukwe bwa Killaman bwari buteguye ku rwego ruhanitse,bwitabirwa n’ibyamamare ndetse bukoreshwamo ibintu bihenze cyane ariyo mpamvu benshi batahakana ko bwatwaye aka kayabo. Killaman yabwiye IGIHE akayabo yashoye muri ubu bukwe bw’igitangaza. Yagize ati”Ubukwe bwose n’imyiteguro yabwo yantwaye miliyoni 60 Frw.” Ku itariki 2 Werurwe 2024 muri Romantic Garden,nibwo Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa. Uhereye ku musatsi kugeza ku mano, abambariye Killaman na Umuhoza Shemsa bari bakoresheje imyambaro ihenze, isa neza kandi ibereye amafoto nk’uko n’ubundi ari ibyamamare. Si ukwambara gusa, uninjiye imbere mu nyubako yabereyemo buriya bukwe yari yarimbishijwe n’imitako y’igiciro. Umuhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abasaga 1000 ku buryo imibare yose yari yakozwe bagendeye kuri uwo mubare nubwo barenze bitewe nuko ku mugoroba ubwo hari hagezweho kwiyakira no gutanga impano, imyanya yo kwicaramo yabaye mike bamwe bakurikira ibirori bahagaze. Killaman yakoresheje abahanzi barimo Masamba Intore usanzwe uri mu bahenze iyo bigeze mu gusohora umugeni.Yakoresheje Symphony Band ari nayo ya mbere ihenze muri iyi minsi. Hari kandi Okkama,Dany Nanone na Yvanny Mpano bishyuwe neza,n’abandi benshi barimo ababyinnyi n’abashinzwe Protocol. Bimwe mu byo iki kinyamakuru cyavuze ibiciro uyu Killaman yishyuye harimo ko gukodesha Romantic Garden byamutwaye miliyoni 4

bamaze imyaka umunani babana bakaba baranabyaranye abana babiri b’abahungu. Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa bamaze imyaka umunani babana (Amafoto yabo aha

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Romantic Garden ku Gisozi mu Karere ka Gasabo ari naho habereye kwakira abatumiwe. Ni umuhango waranzwe n’ubwitabire ku bakinnyi ba filime bashyigikiye Killaman.

Abamwambariye barimo Bamenya, Rocky Kimomo, Shaffy, Mitsutsu, Dr Nsabi, Umunyamakuru Fuadi, Bahati Makaca n’abandi.

Ku ruhande rw’abakobwa, Killaman yambariwe n’abarimo Lynda, Nyambo Jessica, Inkindi Aisha n’abandi bazwi muri Sinema nyarwanda. Umugeni yasohowe na Masamba Intore wanakomerejeho agataramira abitabiriye ubukwe kugeza batangiye gutanga impano.

Ni umuhango wubahirije imyambaro ishingiye ku idini ya Islam dore ko kuva kuri Killaman kugeza kuri Umuhoza Shemsa bari bambaye barikwiza kuva mu mutwe kugeza ku mano. Nubwo ari abayisilamu ntabwo birengagije Umuco nyarwanda.

Bifashishije Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abashyitsi kuva Abageni binjiye kugeza bapfundikiye umuhango berekeje muri Century Park kwifotoza.

Inganzo Ngari yataramye biratinda, bahamirije barabyina ari nako bavangamo kwerekana ubuhanga bafite mu kuvuza ingoma n’ikondera.

Ku itariki 8 Gashyantare 2024, Killaman yasezeranye mu mategeko na Umuhoza Shemsa mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Killaman azwiho kuzamura impano muri Sinema nyarwanda dore ko abarimo Nyambo Jesca, Dr Nsabi, Mitsutsu na Solobo bari mu bo yafashije.

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Niyonshuti Yannick Morgan uzwi nka Killaman, yamaze gusezerana n’umugore we Umuhoza Shemsa imbere y’amategeko

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda, Killaman yemeza ko umugore baherutse kurushinga yari indaya ye.

Tanga igitekerezo cyawe nawe

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top