Dr Gaspard Ntahonkiriye: Muganga w’abagore n’umucuraranzi gakondo. Abifatanya ate? Ni umuganga w’ inzobere uvura indwara z’abagore (Gynecologue) ariko yanihebeye umuziki gakondo w’Ikirundi.
Dr Gaspard Ntahonkiriye yibanda ku ndirimbo gakondo z’umuco w’Ikirundi, igicurangisho yifashisha akaba ari inanga ndetse n’ikinanda (armonica).
Avuga ko bidateye isoni kuririmba injyana gakondo nubwo waba waraminuje amashuri nka we.
Agereranya umuziki wo hambere n’ucurangwa mu bihe bya none, Ntahonkiriye avuga ko iterambere ryoroheje byinshi “abato batagikunda kwiga ibikoresho by’umuziki kuko byose babisanga muri mudasobwa” .
Muganga Ntahonkiriye ni Umurundi ariko amaze igihe akorera mu Rwanda .
Bisa n’ibitangaje kumva ko umuntu wize kaminuza yagira urukundo rw’umuziki gakondo.
Avuga ko inanga ndetse n’umuziki gakondo ari umurage yasigiwe na se kimwe n’abavandimwe be . Ntahonkiriye agira ati:‘’Twayize turi abana tutarajya no mu ishuri. Wasangaga umwana wese azi kuyivuza. Tumaze kujya mu mashuri yisumbuye twiga n’ibindi byuma by’umuziki. Tugira Imana kuko abo tuvukana bose na bo barabikunda .
“Jye ndi Umuganga, ariko harimo n’abize amategeko ariko duhuzwa n’iyi nanga”.
Benshi biganjemo urubyiruko bavuga ko umuziki gakondo utajyanye n’igihe ndetse ko utaryoshye. Kuri Muganga Ntahonkiriye, ngo ni ngombwa ko urubyiruko ndetse n’abize bakomeza kubungabunga umurage w’abakurambere .
Ni gute ashobora kubona igihe agenera inanga ?
Akomeza agira ati:‘’Umuntu agizwe n’umurage w’ababyeyi. Uyu na wo ukaba ugizwe cyane n’umuco. Mu Kirindi bavuga ko umuntu utubahirije amabwiriza ya ba sogokuru ashobora guhura n’ingorane.
“Harimo umunezero, kubaha abakurambere ariko no kwigisha ibinyejana bikurikirana.
“Umwana abonye mvuza inanga kandi ndi muganga ashobora kwiyumvishako burya ya nanga ishobora kuryoshya umuziki.”
Gaspard ni umuganga ukora cyane, amasaha menshi akaba ayamara mu nzu y’imbagwa (salle d’operation) ku buryo umwanya we uba ari mutoya cyane.
Abode tidings Urubuga Nyarwanda, umuntu uwo ariwe wese yemerewe gutanga ho ibitecyerezo. Byiza byubaka akakuri ku umutima gasese hano kuri abodetidings