Dr Gaspard Ntahonkiriye yibanda ku ndirimbo gakondo z’umuco w’Ikirundi, igicurangisho yifashisha akaba ari inanga ndetse n’ikinanda (armonica).
Hari abaganga tuzi bakora sports zikomeye, kandi nta kwibeshya ko mu gihe ukunda umuziki byakubuza gukora ibindi.Oya,” uko ni ko Muganga Ntahonkiriye avuga. Arakomeza “ahubwo mu kuvura imibiri hari n’igihe abantu bakenera ibituma umubiri wumva umerewe neza kandi n’umuziki urimo . Ikindi ni uko iyo ukunda ikintu ukibonera umwanya ‘’.
Umuziki wa gakondo muri iki gihe uragenda usa n’utakaza agaciro wahoranye kubera ikoranabuhanga ryatumye gucuranga byoroha muri iki gihe .
Gusa kuri Ntahonkiriye “ni ngombwa ko urubyiruko rutibagirwa isoko”.
Ati:‘’Kera twari tuzi ko umuziki ari uguhuza amajwi n’ibicurangisho. Ukavuga uti nzi kuvuza inanga, piano…kandi bisaba igihe kubyiga. Ariko ubu arajya muri studio ati ndashaka instrument iyi. Ugasanga ka kanovera katagihari kubera imashini. Kandi imashini izahora ari imashini nyine…”
Akomeza ati:”Umuziki w’ubu ntugira izina kuko kera wumvaga indirimbo kuri radiyo ukavuga uti uyu murya (inanga) ni uwa runaka .Ariko ubu nta mwana ugishaka kwiga ibicurangisho kuko biri muri computer(imashini).”
Ku kuba hari icyo yaba akura mu muziki akora, Gaspard Ntahonkiriye avuga ko mu buryo bw’Amafranga, uyu muziki utamwinjiriza byinshi ariko na bwo ngo ni uko atari cyo yashyizeho umutima.
Gusa nanone ngo “kubaha umuco w’abakurambere ni inshingano z’abariho uyu munsi kandi ibyo biragoye kubibara mu gaciro gafatika”.