Village Kankobwa

Miss Rwanda Nshuti Muheto Divine yaburanye, Yahakanye ko atahunze akimara gukora impanuka ari nayo mpamvu atemera icyo cyaha cyo kugonga ibikorwaremezo agahunga.

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024 mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, nibwo Nyampinga w’u Rwanda mu 2022 Nshuti Muheto Divine yaburanye aho ashinjwa ibyaha birimo gutwara yasinze nta byangombwa afite.

Yageze mu rukiko yunganiwe n’abanyamategeko batatu. Ni umukobwa wabonaga ko afite imbaraga nke urebeye inyuma, aho ari yambaye imyambaro y’ibara rya orange hejuru yarengejeho ikote ry’umukara.

Tukwinjize mu rubanza rwabereye mu ruhame icyumba cyuzuye abaje kumva urubanza mu gihe bamwe mu banyamakuru n’abakoresha umuyoboro wa YouTube barwumviye mu madirishya.

Uyoboye inteko iburanisha yamenyesheje Nshuti Divine Muheto imiterere y’ibyaha aregwa birimo gutwara yasinze, kugonga ibikorwaremezo agahunga. Mu ijwi rituje yemeye ibyaha bibiri ahakana icyaha cyo kugonga ibikorwaremezo agahunga.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo bisobanura ko icyaha cya Gatatu ni icyo guhunga umaze guteza impanuka, aho Muheto yemera ko yagonze ariko ntiyemera ko yahunze.

Ibyo ubushinjacyaha bumurega

Ku itariki 24 Ukwakira 2024 yari kuri Atelier du vin ari kuhanywera. Saa sita z’ijoro yaje kwatsa imodoka ataha Kimironko. Nta ruhushya yari afite rwo gutwara imodoka. Ageze mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye yacitse intege agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo birangirika.

Amaze gukora impanuka yagize ubwoba arahunga. Abaturage baje guhuruza polisi iraza basanga yakoze impanuka. Muheto rero yari yasize telefoni mu modoka ye yigira inama yo kugaruka.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi ishize yataye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha akurikiranyweho ibyo byaha.

Mu itangazo ryashyizwe hanze Polisi yagize iti “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”

Polisi yongeyeho ko ibyo byaha atari ubwa mbere yari abikoze.

Muri Nzeri umwaka ushize nabwo Muheto yakoze impanuka, imusigira ibikomere bidakanganye ariko imodoka ye yangirika ku buryo bukomeye.

Nshuti Divine Muheto yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, asimbuye Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace.

Scroll to Top